Print

Knowless Butera na Ishimwe Clement bateraniye imitoma kuri Instagram[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 7 August 2019 Yasuwe: 2719

Umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ikanafasha abahanzi, Ishimwe Clement yashyingiranywe n’umuhanzikazi nyarwanda Butera Knowless, ubu bamaze imyaka 3 babana nk’umugore n’umugabo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Kanama 2019, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ishimwe Clement yashyizeho ifoto ye na Knowless bigaragara ko bishimye, maze ayiherekeresha amagambo meza y’urukundo.

Iyi niyo foto Ishimwe Clement yashyize kuri Instagram

Yagize ati”Ifoto iravuga byose, imyaka itatu y’urukundo n’ibitwenge. Ndagukunda Butera Knowless. Isabukuru nziza y’imyaka itatu y’ubukwe bwacu”.

Ku rundi ruhande, Knowless yifashishije indirimbo ye nshya Inshuro 1000, yashyize agace gato ku rukuta rwe rwa Instagram umugabo we arimo ayicuranga, maze aya mashusho aherekezwa n’amagambo agira ati”Kubyuka ku munsi w’isabukuru y’imyaka 3 y’ubukwe bwacu! Mbega umunsi! Ishimwe Clement ugire umunsi mwiza w’isabukuru y’imyaka 3 y’ubukwe bwacu. Amashimwe ni ay’Imana.”

Tariki ya 7 Kanama 2016 ni bwo ubukwe bw’ibi byamamare mu Rwanda bwabaye, bwabereye Nyamata, Golden Tulip, bakaba bamaze kubyarana umwana umwe w’umukobwa.


Comments

mazina 8 August 2019

Mbega byiza we.Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.