Print

APR FC yatangaje impamvu yanze gusinyisha Niyonzima Ally byari byavuzwe ko bumvikanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 August 2019 Yasuwe: 4153

Ku munsi w’ejo nibwo twababwiye ko uyu mukinnyi yemeye gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka 2 kubera ko APR FC yemeraga kumuha Miliyoni imwe y’umushahara (1.000.000 FRW) inamwongereraho n’ibihumbi 200.000 FRW y’umushahara gusa uyu musore yaje kwisubiraho.

Umunyamabanga mushya wa APR FC, Lt Col Sekaramba Sylvestre, yatangarije ikinyamakuru Rwandamagazine.com dukesha iyi nkuru ko Ally Niyonzima bamuretse kubera amafaranga yasabaga arimo umushahara wa 1.000.000 FRW no kugurwa Miliyoni 20 FRW

Yagize ati " Nibyo,yifuzaga menshi kandi ayo mafaranga ntitwayatanga. Yifuzaga umushahara wa Miliyoni imwe (1.000.000 FRW) na recruitment ya Miliyoni 20 FRW kandi ayo mafaranga ntabwo turayatanga na rimwe tugura umukinnyi."

Lt Col Sekaramba Sylvestre yemeje ko bataretse burundu uyu Ally Niyonzima ariko ngo nakomeza kwaka aya mafaranga y’umurengera baramureka bakoreshe abo bafite.

Amakuru aravuga ko uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yabwiwe na AS Kigali ko ayo mafaranga yayamuha aramutse yemeye kubasinyira,ariyo mpamvu yanze ibiganiro na APR FC.