Print

Muri Pologne umuyobozi yemereye igihembo umuryango uzabyara umwana w’umuhungu

Yanditwe na: Martin Munezero 8 August 2019 Yasuwe: 2475

Mu myaka hafi 10 ishize hamaze kuvuka umwana w’umuhungu umwe kuri uwo murenge.

Umurenge wa Miejsce Odrzanskei urimo amazu atarenze ijana.

N’umurenge wubatse k’ubutaka bw’ubuhinzi, ahantu heza ho kurerera abana.

Ariko ubu abana bo muri uwo murenge n’abakobwa gusa.

Kuva umuhungu wa nyuma avutse, hamaze kuvuka abakobwa 12.

Icyo kibazo kidasanzwe cyamenyekanye ubwo abo bakobwa basabaga umukorerabushake uzimya imiriro wo muri uwo murenge kubaha imyitozo.

Itsinda ryabo ryatangiye gutsinda amarushanwa yo mu karere bituma abanyamakuru n’impuguke bagira amatsiko yo kubakurikirana.

Umukuru w’ako karere, Rajmund Frischko, aravuga ko umuhungu uzavuka azahabwa igihembo gishimishije.

Hari n’igiti cyo mu bwoko bwa oak kizahabwa izina rye.