Print

Umwana w’imyaka 16 yakubiswe n’umuriro arapfa ubwo yuriraga ipoto y’amashanyarazi agiye kwifata selfie [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 August 2019 Yasuwe: 2843

Uyu mwana w’umuhungu yituye hasi nyuma yo gukubitwa n’uyu muriro w’amashanyarazi,baterura bajyana kwa muganga ariko yagezeyo yapfuye kubera ubushye.

Umwana w’imyaka 14 bari kumwe wamufataga amashusho niwe wahamije icyateye uyu Nikolay kurira iri pironi bikamuviramo urupfu.

Uyu mwana yabwiye bagenzi be bari kumwe ko agiye kurira iyi pironi y’amashanyarazi kugira ngo yifotore selfie idasanzwe.

Abayobozi bo muri Ukraine bavuze ko bagiye kurega ababyeyi b’uyu mwana ko batubahirije inshingano zabo bagatererana uyu mwana kugeza ubwo yishwe n’umuriro w’amashanyarazi.



Comments

mazina 8 August 2019

Birababaje cyane.Ababyeyi be nibihangane.Bene ibi bitunguranye twese bitubaho.Aka kana kabuze ubuzima kakiri gato.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Ahubwo tuge twizera tudashidikanya ko abantu bapfuye bumvira imana bazongera bakabaho,binyuze ku muzuko.Ikibazo nuko abantu batajya bita ku bintu byerekeye Imana.Bibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc...Nyamara tugapfa tukabisiga,bakatubeshya ko tuba twitabye imana.Ntabwo ariko bible ivuga.Ahubwo isobanura neza yuko umuntu upfuye asubira mu gitaka.Niba yarashatse Imana akiriho,izamuzura ku munsi wa nyuma.Ariko niba yariberaga mu gushaka ibyisi gusa,biba birangiye atazongera kubaho.Nkuko Zefaniya 2:3 havuga,Imana ubwayo niyo idusaba kuyishaka mbere yuko imperuka iza.


gakuba 8 August 2019

Noneho tuvuge ko abo bayobozi alibo, bafite, agahinda numubabaro kurusha ababyeyi be!