Print

KENYA:Abadepite ntibavuze rumwe ku isohorwa ry’umudepite wari uhagarariye abagore wasohowe mu nteko ishinga amategeko kubera umwana[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 8 August 2019 Yasuwe: 1701

Depite Zuleika yavuze ko yinjiranye umwana mu cyumba cy’inteko nyuma y’uko ngo agize ikibazo cyamutunguye, biba ngombwa ko amujyana mu kazi.

Inkuru yagarutsweho n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo na Daily Nation iravuga ko Christopher Omulele wari uyoboye imirimo y’inteko ishinga amategeko yahise asaba Madame Hassan guhita asohoka muri icyo cyumba avuga ko atari ahantu haberanye no kwita ku mwana we.

Bamwe mu badepite bari bahuriye mu ngoro, barimo abagabo n’abagore ntibanyuzwe n’icyemezo cyo kumusohora.

Basabye Zuleika Hassan kuguma muri icyo cyumba. Hakurikiyeho intonganya hagati y’abari bashyigikiye Zuleika Hassan ndetse n’abifuzaga ko asohokana umwana we.

Byabaye ngombwa ko hifashishwa ushinzwe umutekano kugira ngo Zuleika Hassan n’abamushyigikiye basohorwe mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko.

Avugana n’itangazamakuru nyuma y’ibyabereye mu nteko ishinga amategeko ya Kenya, undi mudepite witwa Sophia Abdi Noor yavuze ko bibabaje ko ikintu nk’iki cyabera ahantu hashyirirwaho amategeko, akibaza uko abagore bakorera mu bindi bigo muri icyo gihugu babayeho.

Mu mwaka wa 2013, inteko ishinga amategeko ya Kenya yemeje ko hashyirwaho icyumba cyihariye mu nzu yayo, kizajya cyifashishwa n’ababyeyi bonsa, ariko kugeza ubu ntabwo cyari cyatangira gukoreshwa.

Bamwe mu badepite b’abagore bemeza ko ibi ari ukwirengagiza uburenganzira bw’abagore bonsa, kandi ko bigomba guhagarara.

Si Kenya gusa itemera abadepite b’abagore kuba bazana abana babo cyangwa se bakabonkereza mu nteko ishinga amategeko.

Mu Bwongereza, mu mwaka w’ibihumbi bibiri (2000), umudepite witwa Julia Brown yasabye uburenganzira bwo konsa umwana we ariko arabwimwa. Ndetse kugeza uyu munsi ntabwo byemewe kuzana umwana cyangwa konsa mu nzu y’inteko ishinga amategeko.

Muri Australia, mu mwaka wa 2003, umudepite witwa Kirstie Marshall yirukanywe mu nteko ishinga amategeko, mu gihe yari arimo konsa umwana we. Icyo gihe yabwiwe ko yirukanywe kubera ko yazanye umuntu utaratowe (ni ukuvuga urwo ruhinja) mu nzu y’abashingamategeko.

Gusa kuri ubu aho muri Autralia, ndetse no mu bindi bihugu nka Nouvelle Zelande, Espagne, Iceland, hari abagore benshi b’abadepite bajyana impinja zabo mu nteko ishinga amategeko, ndetse bamwe bagafata n’ijambo mu gihe barimo konsa.