Print

Urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu Rwanda n’uruba hanze rwasoje Itorero Indangamirwa icyiciro cya 12 rwigishijwe gukoresha Intwaro[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 8 August 2019 Yasuwe: 1992

Iri torero ryatangiye ku wa 24 Kamena mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ryitabirwa n’urubyiruko rw’abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’ababa imbere mu gihugu biganjemo abanyeshuri babaye indashyikirwa.

Abitabiriye ni abanyarwanda bafite imyaka iri hagati ya 18 na 35 kandi bafite ubuzima buzira umuze.

Bigishijwe ibikorwa binyuranye birimo imyitozo y’ibanze ya gisirikare, uburyo bwo gushakisha amakuru mu iperereza no kurwanya iterabwoba, banahabwa ubumenyi mu bya politiki aho bigishijwe amateka y’igihugu n’izindi gahunda za Leta.

Banatemberejwe ibice bitandukanye ndangamateka mu gihugu, aho basuye Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside basobanurwa birambuye inzira y’urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu yakozwe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Ubwo yasozaga Itorero Indangamirwa mu 2016, nibwo Perezida Paul Kagame yasabye ko mu masomo ahabwa abaryitabira hongerwamo n’amasomo ya gisirikare, haherewe ku bari bamaze kunyura mu byiciro icyenda byari bishize.

Kuva mu 2008 iri torero ryitabirwaga n’urubyiruko ruba cyangwa rwiga mu mashuri makuru na za Kaminuza mu mahanga n’abitegura kujyayo.

Gusa Perezida Kagame yaje gusaba ko ryongerwamo n’indashyikirwa zagize amanota menshi mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye n’urundi rubyiruko ruri mu nshingano zitandukanye mu gihugu.

Rumwe mu rubyiruko rwatorejwe mu itorero Indangamirwa ruravuga ko inyigisho rwahawe zirufasha kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda no mu kazi karwo.

Abasoza itorero Indangamirwa ry’uyu mwaka wa 2019, bavuga ko inkoko ari yo ngoma ngo umusibo n’ejo ejo bundi ibyo bize bikungukira rubanda rwose muri rusange.

Mu bagize iri torero abaturuka mu Rwanda bari kukigero cya 88.83% na ho abaturuka hanze y’urwanda 11.17% bakaba batorezwa mu masibo abiri, aho isibo ya mbere itorezwamo abari hagati y’imyaka 18-23 ikaba yitwa indirira rugamba na ho iya kabiri yitwa indahangarwa ikaba itorezwamo bari hagati y’imyaka 24-35.










Comments

hitimana 8 August 2019

Aba basore n’inkumi barashimishije cyane.Ngewe icyo nabakorera baramutse bemeye,nabashakira abantu bakabigisha neza bible kandi ku buntu.Kubera ko nubwo benshi batunze bible,ni bake cyane bazi neza icyo ivuga.Hali ibintu byinshi Imana idusaba byanditse muli bible abantu batazi.Urugero,Imana ivuga ko niba dushaka kuzaba muli paradizo kandi ikazatuzura ku munsi wa nyuma,tugomba kwirinda gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana dushyizeho umwete.Nkuko Yesu yavuze,Imana yarimbuye abantu bose bari batuye isi ku gihe cya Nowa,ibahora ko biberaga mu byisi gusa.Harokotse abantu 8 gusa bumviraga kandi bagashaka Imana,muli millions nyinshi zari zituye isi.Yesu yarangije iyo nkuru,avuga ko ariko bizagenda ku munsi azagaruka.Uwo munsi bible iwita Armageddon.