Print

Njya numva ikinyarwanda tuvuga nitutareba neza kizaba urundi rurimi-perezida Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 August 2019 Yasuwe: 4231

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rwitabiriye itorero Indangamirwa icyiciro cya 12 gutuma igihugu kiva mu bukene,ubujiji ndetse no guharanira ko ururimi rw’ikinyarwanda ruhorana umwimerere warwo.

Nyakubahwa perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko rw’abanyarwanda bafite imyaka iri hagati ya 18 na 35 bitabiriye itorero Indangamirwa icyiciro cya 12 ko bakwiriye guterwa ishema n’ururimi rw’ikinyarwanda aho kuruvuga mu buryo budakwiriye.

Yagize ati “Kenshi nkunze kubivuga, njya numva Ikinyarwanda tuvuga twese, nitutareba neza tuzagihindura kibe urundi rurimi.

Iyo umuntu avuga ngo yampaye, yampaye mu Kinyarwanda yampaye inka, yampaye iki, mwabihinduye ngo ni uguhereza, guhereza ni ibyo mu kiliziya, guhereza ni ugufata ikintu ukagihereza … ariko guha, yampaye, namuhaye, mwabihinduye guhereza byose.

Icya kabiri mu Kinyarwanda, mu ndimi za Afurika tuzi birashoboka kuba ari ikinyarwanda cyonyine uvuga ntu’ , ‘umuntu’, ntabwo ari ‘umunu’, bavuga ‘umuntu’, ntabwo ari ‘umunu’. Abanyarwanda bafite umwihariko wo kuvuga ‘ntu’, ntabwo ari ‘umunu’.

Haba gushya, ikintu gishya, shya. Ikintu gishya, ntabwo ari ikintu gisha. Iyo ushaka kuvuga ikinyuranyo cya Oya, ni Yego. Ntabwo ari ‘Ego’. Oya, Yego, ugakomeza. Mujye mwumva ko ari inshingano yanyu gukosora ibyo, mukavuga uko ibintu bikwiye kuvugwa.”

Nyakubahwa perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko ko Itorero ribafasha guhuza ibyo bize mu mashuli n’umusanzu bagomba guha igihugu,aho yasabye uru rubyiruko gushyira mu ngiro ubumenyi rwakuye mu itorero ndetse rukarushaho guhanga ibintu bishya.

Perezida Kagame yasabye uru rubyiruko kwirinda kujya mu biyobyabwenge kuko ari nk’imunga ishobora gusenya ibyo rwagezeho aboneraho gukora ibirenze ibyo bakoraga aho yatanze urugero rwo kuva mu gukora imigati ugakora imodoka.

Perezida Kagame yasoje ijambo rye asezeranya uru rubyiruko ko bazarwongerera ubumenyi burenzeho ndetse abasaba guha agaciro iri torero bagakoresha ubumenyi bahawe mu gakora ibikwiriye gukorwa.


Comments

arfedy munyaneza 6 July 2022

Vitus nshimiyimana ubu aba iburayi


cyizere tinai 26 May 2022

Nshimiyimana vitus noneho ageze mumuziki burya numuhanzi ndumiwekoko, ese ubahe boss ko nacyikumva .


nzabamwita kagire 29 September 2020

Ibya Vitus nshimiyimana biteye imunjyejyenge ashobora kuba nkakizito ryo mwijoro ryo kuwa7/09/2020yakuwe aho yabaga kungufu nabapolic 4 namapingu ajyanwa ahatazwi nacyaha yakoze ubu twaramubuze ndetse akomeje kugambanirwa UNCHR nacyo yakoze ndetse nacyo yangaje.twagerageje kuvugana nanyakubahwa Vitus nshimiyimana ngo tumuze ibimuvugwaho ariko nitwabasha kumubona. Gusa kurubu ngo ibintubye byarangijwe arakubitwa, yatwawe samunani zijoro ngo yabuze amafaranga meshi murako kavuyo.


mutoni 11 August 2019

Ndabasuhuje nitwa mutoni ndigikaya, muribuka mumyaka ishize 2015 ubwo habaga guhindura itegeko nshinga ingingo yaryo yi(101)iyongingo yabuzaga president warepurika yu Rwanda kwiyamamaza manda zirenze (2)icyogihe humvikanye umusore witwa nyakubahwa nshimiyimana vitus wamaganaga ukoguhindura itegeko nshinga,yandikiye inteko inshinga amategeko ayisaba kudahindura iryo tegeko ngo kuko haribyo yijeje abanyarwanda ariko nabigereho , mubyo yavuze harimo no kuba ngo presida watepubuka yurwanda atarasigasiye
Ururimi gakondo Ikinyarwanda ,ati"usanga umuntu uzineza ikinyarwanda akivuga nabi nkana ngo nubusirimu ,nokutagiha agaciro nyakubahwa Vitus yavuze byinshi kandi byukuri
Mukinyamakuru (makuruki )ubu noneho nyakubahwa President paul kagame nawe yakibonye nkikibazo gikomeye aho yasabyeko ururimi rukwiye gusigasirwa,mubibazo Vitus yaba yaravuze ndacyekako bimwe birimo gusubizwa ,nyakubahwa Vitus ukwiye gushimirwa no kugufata nkintwari,yaharaniye ururimi gakondo ikinyarwanda,........ukingomwa byinshi ukabura byinshi ukababazwa kenshi ubu bakaba babibona nkicyibazo,abashinzwe bari baricececyeye.vitus njye ndagukunda uri intwari cyaneko nacyibi wari ugamije unyumveneza.


Léon Niragire 8 August 2019

Icyo gitekerezo Ni inyamibwa


Léon Niragire 8 August 2019

Icyo gitekerezo Ni inyamibwa


Léon Niragire 8 August 2019

Icyo gitekerezo Ni inyamibwa


Léon Niragire 8 August 2019

Icyo gitekerezo Ni inyamibwa


Léon Niragire 8 August 2019

Icyo gitekerezo Ni inyamibwa