Print

Umwana muto w’imyaka 7 yakuwemo amenyo 526[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 8 August 2019 Yasuwe: 4645

Ubwo uyu mwana yagezwaga kwa muganga, yari abyimbye mu isura, anataka kubabara cyane mu rwasaya. Byabaye ngombwa ko acishwa mu cyuma(scanner), bahita babona ko afite indwara yitwa ’Odontome’, kanseri y’amenyo igaragazwa n’imera ry’amenyo adasanzwe aba ari mu ruhago.

Byabaye ngombwa ko uyu mwana abagwa ndetse arakurikiranwa bihagije. “Ni amenyo 526 yose hamwe, afite hagati ya sentimetero 0,1 na sentimetero 15. N’iryinyo rito cyane muri yo ryari rifite imizi n’ibindi bice byose bigaragaza ko ari iryinyo nyaryo.” Prathiba Ramani, aganira na CNN

Ababyeyi b’uyu mwana babwiye abaganga ko babonye ko umwana wabo yatangiye kubyimba mu rwasaya ubwo yari afite imyaka 3 y’amavuko ariko bakaba bari barabuze icyo babikoraho kuko umwana yangaga gusuzumwa n’abaganga.