Print

Meya w’Akarere ka Gatsibo yavuze uburyo yahaye Igisupusupu amafaranga ateye isoni kugira ngo amwamamaze

Yanditwe na: Martin Munezero 8 August 2019 Yasuwe: 8537

Uyu Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yatangaje ko ibyo Nsengiyumva/Igisupusupu amaze kugeraho mu muziki ari ishema rya Gatsibo akomokamo. Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru tariki 7 Kamena 2019, yabajijwe niba azi umuhanzi Nsengiyumva/Igisupusupu ndetse n’uko bakiriye ukwamamara kwe na cyane ko akomoka mu karere ka Gatsibo.

Mu gusubiza iki kibazo, Meya Richard Gasana yavuze ko Nsengiyumva amuzi cyane ndetse ngo Akarere ka Gatsibo katewe ishema no kumenyekana kw’uyu muhanzi. Yanahishuye ko muri 2015 yamamajwe na Nsengiyumva ubwo yiyamamarizaga kuyobora Akarere ka Gatsibo ndetse icyo gihe akaza no gutsinda amatora. Icyakora yavuze ko amafaranga yamwishyuye atangaje adashobora kuyatangaza umubare kuko ngo byahita biba inkuru isekeje . Yagize ati:

"Igisupusupu ni uwacu cyane, nuko ubu gusa yabonye umuterankunga, ni Boss. Njyewe ndamuzi muri 2015, nazamukiye mu murenge wa Kiramuruzi ngira ngo muramuzi ko ari umuturage wa Kiramuruzi, yaranyamamazaga. Amafranga namuhaga icyo gihe sinayavuga kuko yaba inkuru n’aho bigeze iki gihe, ariko yari inshuti yanjye na kiriya cyuma cye, turaziranye."

Meya akomeza agita ati” Nsengiyumva yahabwaga ibiceri ubu ntiyabyemera ngo n’inote ya bitanu (5,000Frw) ntajya ayifata. Ariko icyo nababwira ni uko nk’akarere byaduteye ishema.”


Comments

10 August 2019

Ese niba waramwifashishije mugihe cyo kwiyamamaza nokubwamahirwe ,ukanayatsinda ,aho ntiwaba waramwibagiwe konawe yaba yarabigizem’uruhare!