Print

FERWAFA yamaze kwimura imikino ya shampiyona y’umwaka utaha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 August 2019 Yasuwe: 3127

Umuvugizi wa FERWAFA, Bonnie Mugabe,yatangarije Radio 1 ko shampiyona yigijwe inyuma kubera ko igomba kubanzirizwa n’irushanwa ry’Agaciro kandi amatariki ryari riteganyijwe kuberaho yagonganye n’iyi mikino aya makipe y’abashinzwe umutekano azitabira.

Yagize ati “Twari twateganyije ko igikombe cy’Agaciro cyakinwa kuva tariki ya 17 kugeza tariki 30. Gusa nk’uko mubizi iri rushanwa rikinwa n’amakipe yabaye ane ya mbere kandi abiri muri ayo(APR FC na Police FC) ntabwo azaba ari mu Rwanda kuko APR izagaruka tariki ya 25 Kanama Police igaruke tariki ebyiri Nzeri”.

Bonny Mugabe yavuze ko irushanwa ry’agaciro rigomba gukinwa mu kwezi kwa Cyenda hanyuma shampiyona ikazatangira mu mpera zako cyangwa mu ntangiriro z’’Ukwakira, gusa avuga ko uko byagenda kose shampiyona igomba gusozwa muri Gicurasi 2020 nkuko byemejwe mu nteko rusange.