Print

Urusamagwe rwishe umwarimu bahuriye mu ishyamba ari gushaka ibihumyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 August 2019 Yasuwe: 2996

Uyu mugabo yagiye guhiga ibi bihumyo ahurira n’uruva gusenya muri ako gashyamba yari yagiyemo bituma umuryango we uhangayika cyane nyuma yo kumutegereza amasaha menshi ntagaruke.

Ubwo abagize umuryango wa Manoj Dhurve bamushakaga,baje kubona umutwe we n’amaguru byasigajwe n’uru rusamagwe rwamuriye.

Abatuye mu gace ka Madhya Pradesh gaherereye mu Buhindi hagati,bashatse umurambo w’uyu mwarimu babona ibi bice by’umubiri we nijoro.

Ikinyamakuru The Times Of India cyavuze ko uyu mwarimu w’imyaka 23 ari uwa kabiri wishwe n’urusamagwe nyuma y’uwa mbere wapfuye mu myaka 5 ishize.

Uyu mwarimu yagiye gushaka ibihumyo saa tanu z’amanywa ntiyagaruka bituma abaturanyi be bamushaka baza kubona inkweto ze za sandari saa mbili z’ijoro,bagenda bakurikirana amaraso ye babona ibindi bice bye by’umubiri.

Aba baturage bakimara kubona ibice by’umubiri by’uyu mwarimu,bahize uru rusamagwe bararubura bituma benshi bagira ubwoba kuko batinya ko rugiye kujya rwica abaturage buhoro buhoro.


Comments

mazina 9 August 2019

Birababaje cyane kandi yari akiri muto cyane.Family niyihangane.Ese mwari muzi agakoko kica abantu kurusha ibindi?Ni UMUBU (mosquito) wica abantu barenga 1 million buri mwaka.Ariko mu isi nshya dutegereje izaba paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13,abantu bazabana mu mahoro nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Nta kibazo na kimwe kizongera kubaho.Niyo mpamvu niba dushaka kuzabaho iteka muli paradizo,Yesu yadusabye gushaka ubwami bw’imana,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa.


MBONIMPA 9 August 2019

NATWE BIRATUBABAJE?


9 August 2019

NUKWIHANGA NTAKUNDI BYAGENDA?


HAGENIMANA Gedeon 8 August 2019

Nukuri birababaje pee!