Print

Arsenal yasinyishije abakinnyi babiri yari ikeneye isoko riri hafi gufunga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 August 2019 Yasuwe: 3095

Habura amasaha make ngo isoko rifunge nibwo ikipe ya Arsenal yatangaje ko yasinyishije myugariro ukina ibumoso witwa Kieran Tierney w’imyaka 22 wakiniraga ikipe ya Celtic muri Scotland.Uyu musore azajya yambara nimero 3.

Nyuma yo gusinyisha amasezerano y’imyaka 5 Tierney,Unai Emery utoza Arsenal yagize ati “Twishimiye ko Tierney yaje mu ikipe.Ni umukinnyi ufite impano kandi uzakomeza gutera imbere.Agiye kutwongerera imbaraga mu bwugarizi.”

Ahagana saa tatu z’ijoro nibwo Arsenal yatangaje ko yaguze myugariro wakiniraga Chelsea David Luiz w’imyaka 32 amasezerano y’imyaka 2 ndetse yishyura iyi kipe yakiniraga miliyoni zirindwi z’amapawundi.David Luiz yahawe nimero 23.

Luiz watunguye benshi ku munsi w’ejo ubwo yangaga gukora imyitozo muri Chelsea kugira ngo imurekure yigire muri Arsenal,biravugwa ko yagiranye amakimbirane n’umutoza Frank Lampard ariyo mpamvu yasohotse muri iyi kipe vuba na bwangu.







Comments

Salama. 9 August 2019

nejejwe nokubona bambaye visit Rwanda. naho Arsenal yarimeze nko kuvomera mucyatobotse. bataka batsindaga defanse yari mbona bihita byose bagahita babigombora. ubu barabura umukinnyi wo hagati wo kubakiraho umukino ubundi ikipe ikaba idadiye.