Print

Umunyarwenya Kacaman wakundwaga na benshi yahitanwe na Malaria iri guca ibintu mu Burundi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 August 2019 Yasuwe: 1770

Uyu mwana w’imyaka itandatu y’amavuko,yari umunyarwenya w’umuhanga ndetse yari umaze kwigarurira imitima ya benshi mu batuye aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba cyane ko urwenya rwe rwasakazwaga ubutitsa ku mbuga nkoranyambaga no kuri You Tube.

Kuri uyu wa Kane ni bwo inkuru mbi yamenyekanye ko uyu mwana yitabye Imana azize Malaria, ni nyuma y’umunsi umwe gusa afashwe n’iyi ndwara akajya mu bitaro I Gitega aho yaguye.

Kacaman uvuka mu muryango w’abana batatu, yitabye Imana nyuma yo kuva kwa muganga mu Ntara ya Gitega yari atuyemo, bamuhaye imiti ariko ntiyagira icyo imufasha.

Mu mwaka wa 2019 gusa,Abarundi basaga miliyoni eshanu n’ibihumbi 700 barwaye malaria mu gihe abarenga 1800 bahitanywe nayo