Print

Umugore yatawe muri yombi azira kugaburira amaraso y’imihango umwana abereye mukase

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 August 2019 Yasuwe: 4395

Nkuko ibirego byatangajwe n’ubushinjacyaha kuwa Gatatu w’iki cyumweru bwabitangaje,uyu mugore yavangaga aya maraso n’ibiryo by’uyu mwana kugira ngo amuroge ahinduke umusazi.

Ubushinjacyaha ntibwabashije kubona ibimenyetso bifatika bifungisha uyu mugore Annet Namata wari umaze ibyumweru 2 afungiwe muri gereza yitwa Kauga iherereye mu karere ka Mukono muri Central Uganda.

Namata yarezwe bwa mbere n’umugabo we muri Kamena uyu mwaka nyuma yo kubwirwa n’abaturanyi ko uyu mugore we agaburira ku ngufu umukobwa we amaraso ye y’imihango akayivanga n’ibyokurya kugira ngo azabone uko amugira umusazi.

Nyuma yo gukorwaho iperereza na polisi,uyu mugore ngo yagiye kwihisha arabura afashwe ahita atabwa muri yombi.

Uyu mugore yashakaga kuroga uyu mwana w’umukobwa abereye mukase kubera ko umugabo we amukunda cyane ndetse ngo iyi nama yo kumugaburira iyi mihango yayigiriwe n’inshuti ze.

Uyu mugabo we yabwiye urukiko ko ababajwe n’uko badafunze uyu mugore kuko ngo yigeze kwemerera iki cyaha imbere y’urugaga rw’abagore ba Kitega.