Print

Umukecuru n’umusaza bizihije isabukuru y’imyaka 80 bamaze bashyingiranywe batangaje amabanga 2 yatumye barambana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 August 2019 Yasuwe: 3928

Ubwo bari batumiwe mu kiganiro gikundwa na benshi mu Bwongereza cyitwa This Morning, Jack w’imyaka 102 n’umugore we Joan Bare w’imyaka 100 batangaje ko baherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 bamaze babana ariko ngo kuva intambara y’isi yose yarangira ntibarigera barara ku buriri butandukanye.

Jack na Joan Bare bashyingiranywe kuwa 03 Kanama 1939,babwiye umunyamakuru Lisa Snowdon ko kwihangana no kutarara ukubiri aribyo byatumye urukundo rwabo rutoha kugeza na nubu.

Inkuru y’aba bantu bageze mu zabukuru yashimishije benshi kuko muri iki gihe abagabo n’abagabo basigaye bashakana bagahita batandukana.