Print

David Luiz yatangaje ikintu kimwe cyamushimishije kurusha ibindi mu ikipe ya Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 August 2019 Yasuwe: 3902

David Luiz waguze miliyoni 8 z’amapawundi na Arsenal,yabwiye umunyamakuru w’iyi kipe ko ubu aruhutse ndetse akazi kagiye koroha kuko atazongera guhangayikishwa no guhangana n’aba ba rutahizamu bombi.

Yagize ati “Nahoraraga mpangayikishijwe no gushaka uko nabahagarika.Ndishimye ko ubu Lacazette na Aubameyang bazaba bari ku ruhande rwanjye.Ubu bigeye koroha cyane.”

Myugariro David Luiz yavuze ko umutoza Unai Emery ndetse n’abayobozi ba Arsenal barimo Edu na Raul Sanlehi aribo batumye afata umwanzuro wo gutera umugongo Chelsea akerekeza muri mukeba.