Print

Igisupusupu yahaye igisubizo Meddy wifuje kuzakorana nawe indirimbo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 August 2019 Yasuwe: 5586

Muminsi mike ishize nibwo umuhanzi Meddy yarari ku gitangazamakuru kimwe mpuzamahanga,aho yabajijjwe k’umuhanzi uri kugenda yigarurira imitima yabanyarwanda Nsengiyumva Francois,avuga ko ari umuhanzi watunguranye cyane kuburyo nagera mu Rwanda akagira amahirwe yo kubonana na Nsengiyumva bazatekereza uko bakorana indirimbo.

Nsengiyumva mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru akimara kumenya ayo makuru yavuze ko ari ibyagaciro kubona umuhanzi w’icyamamare nka Meddy yita kubikorwa bye ati” igitekerezo yagize ni kiza gusa azaze anyure kuri manager baganire ubundi dukore ntakibazo kibirimo”

Nsengiyumva yasabye Meddy kuzaca ku mujyanama we Alain Muku

Nyuma yuko ashyize hanze Rwagitima umuhanzi Nsengiyumva francois arateganya no kuba yakomeza gushyira hanze indirimbo nyinshi kandi nziza mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi be.