Print

Imyiteguro irarimbanyije y’umuhango ugiye kuba ku nshuro ya 15 wo kwita amazina abana 25 b’ingagi

Yanditwe na: Martin Munezero 10 August 2019 Yasuwe: 2297

Iki gikorwa ngarukamwaka kiri mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, giteganyijwe ku wa 6 Nzeri 2019, kikabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Imbaraga u Rwanda rukoresha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima zikomeje no gutanga umusaruro kubera ko n’inyungu ituruka mu bukerarugendo igenda izamuka, hamwe n’abasura ingagi by’umwihariko. Mu 2017 Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yasuwe n’abantu 35 567, ibyara inyungu ya miliyoni $16.75.

Ibarura ryakozwe mu 2016 ryerekanye ko umubare w’ingagi ukomeje kwiyongera mu gice cy’ibirunga, aho habarurwaga ingagi 604 ziba mu miryango 41, bingana n’izamuka rya 26% kuko zavuye kuri 480 zabarurwaga mu mwaka wa 2010.

Kwita Izina ni umuhango witabirwa n’abashyitsi baba abo ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga, aho ingagi ziba zavutse buri mwaka zihabwa izina, mu mugenzo umaze kumenyerwa kandi ufite uruhare mu kumurikira amahanga ibyiza u Rwanda rufite mu bukerarugendo.

Guverinoma yashyizeho uburyo bwo gusangiza abaturage baturiye pariki ku nyungu ituruka mu bukerarugendo, aho kuva mu 2005 bahabwaga 5% k’umusaruro wabwo, mu 2017 aza kongerwa agera ku 10%


Comments

Ngorarano steven 11 August 2019

Nifuzaga gutambutsa umuvugo kuriwomunsi mwiza muribyo biroro Nimero 0783892414 ya whatsapp