Print

Tanzania: Imodoka itwara Essence yafashwe n’inkongi y’umuriro ihitana abarenga 60

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 August 2019 Yasuwe: 2271

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 10 Kanama 2019 nibwo iyi kamyo yari itwaye ibikomoka kuri petrol yafashwe n’inkongi y’umuriro iraturika,abantu barenga 60 bahasiga ubuzima,abagera kuri 70 barakomereka bikabije.

Benshi mu bapfiriye muri iyi mpanuka biganjemo abamotari bibaga lisansi yamenekaga nyuma y’aho iyi kamyo yari imaze kugwa, ndetse n’abacuruzi b’ibyokurya bacururizaga muri uyu muhanda Dar-Morogoro wari wuzuyemo abagenzi.

Amafoto n’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye arerekana imirambo y’abantu bahiye barakongoka.

Umuyobozi wa polisi mu gace ka Morogoro witwa komando Wilbroad Mutafungwa yemeje ko abahitanywe n’iyi kamyo ari 60.Iyi kamyo yahiriye kuri metero 200 uvuye muri gare ya Msamvu.

Uwabonye iyi mpanuka iba yavuze ko iyi kamyo yakoze impanuka iragwa abantu benshi bayuzuraho bari kurwanira kuvoma lisansi [Essence] mu gihe abandi barimo bacuruza ibyokurya ku bwinshi.

Umwe mu bantu warimo arwanira iki gitoro,yacanye umuriro ashaka kunywa itabi birangira atwitse abantu benshi bari aho.

Morogoro ni intara iri mu nzira y’amakamyo atwara ibikomoka kuri peteroli hagati mu gihugu no mu bihugu bihana imbibi na Tanzania harimo Malawi, Zambia n’Uburundi.

Kugeza ubu nyiri iyi kamyo ntaramenyekana kandi ntawuramenya niba yari itwaye iyi lisansi hanze cyangwa mu gihugu cya Tanzania.

Polisi ya Morogoro iri guhiga buri wese wavomye lisansi kuri iyi kamyo kugira ngo ayisohore mu nzu idateza indi nkongi y’umuriro.


Comments

10 August 2019

R I P for them