Print

Zari hassan yatunguye benshi kubera umubare w’abana yifuza kubyarana na King Bae kandi ari hafi gucura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 August 2019 Yasuwe: 5128

Uyu mugore wamenyekanye cyane ubwo yakundanaga na Diamond Platnumz,yabwiye Millard Ayo TV ko yifuza kubyarira umukunzi we King Bae abana batanu biyongera ku bandi batanu yabyaranye n’abagabo 2 aheruka gukundana nabo barimo Diamond na Ivan Ssemwanga.

Yagize ati “Mfite ubuzima bwiza,ndacyafite ubuzima bwiza ndetse ndacyabyara ariko nintabasha gutwita tuzifashisha uburyo bwo guhuza intanga [surrogate].Abana ni beza cyane,ndifuza kubyara abana 10.

Urabizi ababyeyi ba kera bagiraga abana benshi.Ndacyakomeye ku migenzo gakondo.Ndashaka abana 10 kugira ngo ngire umuryango mugari.Abana icumi ntabwo ari benshi.

Ni umugisha,abagore benshi bashaka abana bakababura mu gihe twe Imana yaduhaye kubyara benshi nk’inkoko,Kuki tutababyara?.

Zari asigaye atuye muri Afurika y’Epfo we n’uyu mugabo we mushya atajya agaragaza isura bigatuma benshi bavuga ko ari baringa.