Print

Ange Kagame yise Mama we umugore udasanzwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 August 2019 Yasuwe: 7157

Mu butumwa yacishije kurubuga rwa Twitter , Ange Ingabire Kagame , umukobwa wa Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yifurije nyina Jeannette Kagame isabukuru nziza avuga ko ari umuntu mwiza cyane mu Isi.

Ange Kagame uherutse gushyingiranwa na Bertrand Ndengeyingoma ,mu butumwa buri mu rurimi rw’Icyongereza yanyujije ku rukuta rwa Twitter yagize ati “Umunsi mwiza w’ amavuko ku muntu mwiza kurusha abandi ku isi. Ndagukunda mugore udasanzwe/ mubyeyi uruta abandi.”


Jeannette Nyiramongi [Jeannette Kagame] yavutse tariki ya 10 Kanama 1962 nyuma y’igihe gito cyane u Rwanda ruhawe ubwigenge. Kubera amateka mabi yaranze u Rwanda ashingiye ahanini ku ivangura moko, Jeannette Kagame n’umuryango we babaye mu buhungiro ari naho yize amashuri ye mu bihugu nk’u Burundi na Kenya.

Tariki ya 10 Kamena 1989, Jeanette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n’umuryango we yashakanye na Paul Kagame ari nabwo yafashe izina ry’umugabo we, kuva ubwo yitwa Jeannette Kagame. Bakoreye ubukwe mu gihugu cya Uganda. Kagame yari yarasabye abo mu muryango we kumurangira umugore ukwiriye, baza kumurangira Jeannette maze ajya kumusura muri Kenya, nawe amusaba kuzamusura muri Uganda

. Jeanette yakunze cyane gahunda ya RPF yo gushaka uko impunzi zazatahuka zigasubira mu Rwanda, bakomeza umubano wabo igihe kiragera bararushinga. Ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Kuva tariki ya 24 Werurwe 2000, nibwo Jeannette Kagame yinjiye mu mateka y’u Rwanda n’isi muri rusange nka ‘First lady’ cyangwa se ‘Première Dame’, nyuma y’uko umugabo we Perezida Paul Kagame abaye Perezida wa Gatandatu w’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2002 yashinze umuryango udaharanira inyungu wa Imbuto Foundation, anabereye umuyobozi kugeza ubu, uyu ukaba ari umuryango wagize uruhare runini mu gushyira imbaraga mu buzima n’uburezi bw’abana b’abanyarwanda by’umwihariko abana b’abakobwa batishoboye.

Tariki ya 10 Kamena 1989, mu gihugu cya Uganda ni bwo Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bambikaniye impeta basezerana kubana mu rukundo n’ubwuzuzanye nk’umugabo n’umugore.

Mu 2010, Madame Jeannette Kagame yabonye impamyabumenyi y’icyubahiro y’ikirenga muri Kaminuza ya gikiristu ya Oklahoma kubera uruhare yagize mu kurwanya agakoko gatera SIDA no kurwanya ubukene, muri uwo mwaka ahita anashingwa guhagararira ibikorwa by’imirire ku bana muri gahunda y’ibiribwa (PAM cyangwa WFP) mu muryango mpuzamahanga w’ibihugu ku isi (ONU).

Jeannette Kagame akunze kurangwa n’urugwiro, ashyigikira uburezi bw’abana anita ku bapfakazi batishoboye

Jeannette Kagame afite impamyabumenyi mu bigendanye n’ubukungu n’icungamutungo, akaba yaragiye atanga ibitekerezo n’ibiganiro mbwirwaruhame byaba ibyo ku rwego rw’igihugu cyangwa se mpuzamahanga mu ngeri zitandukanye harimo ibijyanye n’Imiyoborere myiza, Ubukungu, ubuzima, imibereho myiza y’umwana n’umugore ndetse n’umuryango muri rusange.