Print

Sano Olivier wariye Uwera Carine akayabo k’amafaranga arenga Miliyoni 30 akamubenga bikamuviramo no guhungabana yigambye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 11 August 2019 Yasuwe: 9536

Uyu mukobwa uzwi nka Cadette mu gahinda kenshi yatangaje ko ari mu gahinda k’uko batandukanye na Sano nyuma y’uko yari amaze kumwambura imitungo yari yaraguze irimo ikibanza, impodoka ndetse n’amafaranga yari uyu mukobwa yajyaga ashyira kuri konti bateganyaga kuzifashisha mu bukwe bateganyaga kuzakora mu mpera z’uyu mwaka.

Olivier Sano n’uwari umukunzi we Uwera Carine batandukanye nyuma y’iminsi mike bahanye isezerano ryabo imbere y’amategeko y’u Rwanda ndetse biyemeje kuzabana akaramata.

Sano wagarutsweho cyane bamwe bamunenga kuba yarahemukiye umukobwa bigatuma n’abatari bamuzi bamenya izinma rye, kuri yumvikanye yishongora ku bari kumuvuga ahamya ko abona biri kumuzamurira izina.

Yabivuze mu kiganiro cyumvikanaga nk’aho yagiranaga n’inshuti ye, ariko bikaza kurangira bigiye ahagaragara, bitangaza benshi.

Mu magambo ye yavuze aseka cyane ndetse yumvikanisha ko ibyabaye asa n’uwabyungukiyemo yagiraga ati “[…]Ahantu ndikugera simpazi. Uziko ndi kugera kuri Youtube nkabona indirimbo yanjye yari imaze kurebwa n’abantu igihumbi cyangwa ibihumbi bibiri imaze kugeza ku bihumbi 15! Ibyo bintu urimo urabyumva? Uko kunyamamaza bari kunkorera baziko bari kumvuga nabi (aseka cyaneee). “

Yunzemo ati “Abankurikira bari gukabakaba ibihumbi bitanu. Ndi gushyira Video kuri Instagram mu minota micye ikaba irebwe n’abantu basaga Magana atatu. Numiwe. Abantu banzamuye. Ubu nibwo ndimo gusobanukirwa cya cyanditse kigira kiti ‘byose hamwe bifatanyirije hamwe nibyo binzanira ibyiza.”

Nyuma y’uko inkuru y’ubuhemu igiye ahagaragara, uwari umukunzi we yagiye atangaza byinshi agaragaza agahinda gakomeye yatewe n’ibyo yakorewe na Sano yari yarihebeye, gusa uyu musore we yagiye yirinda kugira byinshi abivugaho.

Nkuko amakuru ikinyamakuru UMURYANGO yakiriye aturuka muri Amerika aho Cadette aba, yahamije ko uyu mukobwa ubu ubuzima bwe buri ahabi dore ko nubu akiri mu bitaro, aho bivugwa ko akirembye cyane kubera ikibazo yagize cy’umuvuduko mwinshi w’amaraso ndetse no gutera k’umutima cyane.

Uyu mwana w’umukobwa ngo asa n’uwataye umutwe nyuma yaho abenzwe ku munota wa nyuma,hakiyongeraho n’amafaranga agera kuri miliyoni zirenga 30 z’amanyarwanda yariwe n’uyu musore Sano usanzwe aririmba indirimbo zo gushimisha Imana, byatumye uyu mukobwa asa n’uwahungabanye.

Umuhanzi Sano Olivier urimo kugenda amenyekana mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uririmba mu njyana ya HipHop, yagiye akunda kumvikana mu buhamya agaragaza ubuzima bubi yanyuzemo mbere y’uko yakira agakiza burimo kubatwa n’ibiyobyabwenge n’ibindi.


Comments

mazina 12 August 2019

Ariko mujye mureba ukuntu abantu benshi bakinisha Imana yaturemye.Uyu musore avuga ko "aririmba indirimbo z’Imana".Nyamara ntatinye UBUHEMU bugeze aha!!! Birashoboka cyane ko bamaze no kuryamana.Bible iravuga ngo:"Ni gute watinya Imana utabonye,mu gihe udatinya guhemukira abantu ureba??".Bantu rwose mujye mwitondera abavuga ngo ni Abarokore,ngo ni Pastors,etc...Benshi biba ari uburyo gusa bwo "kwishakira imibereho".Umukristu nyakuri,atandukanye n’abantu b’isi.Yirinda guhemuka,gusambana,kwiba,gukunda ibyisi,etc...Ntimuzatangazwe nuko uriya mwana w’umukobwa ashobora no kwiyahura kubera agahinda.Igishimishije nuko mu Imigani 2:21,22 havuga ko ku munsi w’imperuka Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Mukobwa,niba wowe ukunda Imana,shikama ushake uwo mwigana Bible,humura uzabona undi.Ibikubayeho nange byambayeho.


Israel 12 August 2019

"yagiye akunda kumvikana mu buhamya agaragaza ubuzima bubi yanyuzemo mbere y’uko yakira agakiza!!"
Birasekeje cyane kunva ngo uwo muntu yakiriye agakiza!Kahe ko kajya! K’ubuhemu, ibinyoma, ubwambuzi ko gukina ku mubyimba? Benibyo ni imirimo ya kamere iranga abanyabyaha basanzwe nta gakiza karimo!Abagalatiya 5:19-23.
Ninde wababeshye ko guhindura idini cyangwa kuririmba gospel ari agakiza? Umuntu ugenda agana imbere yagera mu nzira agahindura imyenda yari yambaye ariko agakomeza urugendo rwe atandukanye cyane n’umuntu wajyaga imbere yagera mu nzira akamenya ko yibeshye inzira agahindukira! Gukizwa is changing from your inner, believes, attitude, and behaviors. Nta gakiza kabaho katagira urukundo (1 Abakorinto 13:1-7)! agakiza gaherekejwe n’irari ry’ibyisi ngo bakuzamuriye izina, ngo ni agakiza! Umuntu ufite agakiza muri we iyo ahemutse, iyo acumuye arashenguka mu mutima kuko akoze ibyo atahamagariwe, akicuza agasaba imbabazi kugirango yongere kwemerwa n’Umwuka wera. Ibindi ni ukuba umunyedini kuko hari abakubara ariko mu ijuru ntabwo uzwi haba na busa! Murakoze.


jean claude 11 August 2019

Uyu musore ni imbwa mbi


Kamayirese 11 August 2019

Useke tu igihe nikigera uzabyishyura


11 August 2019

uyu mukobwa azamujyana mumanza kandi azamwishyura wester union izaruca ntafite impapuro nyamara ayo yariye azayaruka .