Print

Nyuma y’impanuka yahitanye abantu bagera kuri 64,Perezida Magufuri yashyizeho iminsi 3 y’icyunamo mu gihugu hose

Yanditwe na: Martin Munezero 11 August 2019 Yasuwe: 1197

Iyi mpanuka yabereye mu gace kazwi nka Morogoro yakomerekeyemo abantu 70 mu gihe 64 aribo bamaze gutangazwa ko bitabye Imana.

Itangazo ryaturutse mu Biro bishinzwe Itumanaho mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, rivuga ko iki cyunamo cyahereye ku wa Gatandatu kikazagera ku wa Mbere.

Muri iki gihe cy’icyunamo, ibendera ry’igihugu rizururutswa ndetse itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika azohereza Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa, i Morogoro kugira ngo amuhagararire mu muhango wo gushyingura abaguye muri iyi mpanuka.

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, byatangaje ku wa Gatandatu nijoro, Polisi yabaruraga abantu 64 bamaze guhitanwa n’iyi mpanuka.