Print

MUHANGA:Myandagara Charles nyuma yo gucyura umugore we wari warahukanye yamwishe amutemye nawe anywa umuti wica imbeba

Yanditwe na: Martin Munezero 12 August 2019 Yasuwe: 3051

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice, yabwiye IGIHE ko hari itsinda ryagiye kureba imvo n’imvano y’iki kibazo no gukoresha isuzuma ry’abitabye Imana.

Yavuze ko amakuru y’ibanze babonye ari uko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane, kuko uyu mugore yari amaze igihe yarahukanye.

Ati “Ikintu batubwiye ni amakimbirane yo mu muryango, ubusanzwe uyu mugore ngo yari yarahukanye ariko mu minsi ishize umugabo yari yaragiye kumucyura aragaruka ndetse baraniyunga, ubu nibwo yamwishe.”

Yavuze ko iki ari igikorwa bigaragara ko uyu mugabo yakoze akigambiriye, kuko nyuma yo kumwica na we yafashe ibinini by’imbeba akabimira ari nabwo byamuhitanye.

Meya Uwamariya yavuze ko uyu mugabo akomoka mu Karere ka Gakenke aho yari , naho umugore wapfuye akaba yari umugore we mukuru kuko afite undi wa kabiri.


Comments

gatare 12 August 2019

Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hapfa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc… Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,ibiyobyabwenge,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc…Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.