Print

Kwambara imikufi ku maguru byaba ari ibirango by’uburaya?SOBANUKIRWA

Yanditwe na: Martin Munezero 12 August 2019 Yasuwe: 4380

Nubwo kwambara imirimbo ku maguru byahozeho no mu Rwanda rwo hambere, hari ababiha ibisobanuro bitandukanye, bamwe bakagaragaza ko hari ibyambarwa n’abakora umwuga w’uburaya, abandi bakavuga ko ari imitako yo kwirimbisha bijyanye n’igihe tugezemo.

Muganga Rutangarwamaboko, inzobere mu by’umuco n’ amateka akaba n’umuyobozi mukuru w’ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco, yagaragaje ko hari imitako abagore bambaraga ku maguru, naho abagabo babyina (intore) bakambara amayugi.

Ati “Mu muco nyarwanda ho, abagore bambaraga ubutega ku maguru, naho intore zibyina zikambara amayugi ku maguru.”

Ni mu gihe, urubuga rwandaday.org rufite inyandiko ivuga ko Rudahigwa yima ingoma nyuma ya se Yuhi V Musinga, habaye impinduka zikomeye mu byerekeye imitako y’ibwami. Buri gice cy’umubiri cyagiraga imitamirizo yabugenewe. Habagaho imitamirizo yo ku mutwe, imitako yo mu ijosi, ku gihimba, ku maguru no ku maboko, ndetse n’imitamirizo y’inka.

Bamwe mu Banyarwanda bagaragaza ko hari imiringa abagore bambara bagamije kwitaka, ariko bakavuga ko kwambara ibikomo ku maguru byo ari ukwiyerekana nk’umuntu ukora umwuga wo kwicuruza (uburaya), ko ndetse bitagombye kuranga Abanyarwanda.

Ibi bisa n’ibishimangira ibitangazwa n’urubuga quora.com ruvuga ko kwambara umurimbo ku kaguru bigaragaza ko umugore cyangwa se umukobwa, n’ubwo yaba yarashatse yifuza kugirana imibonano mpuzabitsina n’abandi. Ruvuga ko iyo umugore yambaye uyu murimbo imbere ya ’bas’, biba bivuze ko bagomba kwikingira mu mibonano yabo. Iyo awambaye inyuma ngo biba bivuze ko kwikingira atari ngombwa.

Umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda witwa Nyampinga Ange avuga ko atemera iyo myambarire, kuko we n’iyo abonye ubyambaye ahita amuha indi sura y’umwuga akora, cyangwa ubundi butumwa ashaka gutanga.

Ati “Iyo mbonye umuntu wambaye isheni ku maguru byanze bikunze mbona ko afite ubundi butumwa atanga. Mba mbona yerekana ko ari indaya, aho kujya gutega ku muhanda agahitamo iyo myambarire kugira ngo umubonye abishaka yibwirize.”

Namazabahe Verena, umukecuru w’imyaka 67 utuye mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali we avuga ko nta mwana we wakwambara iyo miringa yo ku maguru ngo abe akimubara nk’umuntu muzima.

Ati “Sinzi ko hari uwanjye wampinguka imbere abyambaye, ariko biramutse bibaye naba mukuyeho amaboko, kuko sinazongera kumubara mu bantu.”

Hari abandi batabibona muri ubwo buryo, bakavuga ko kwambara ibikomo ku maguru ari kimwe no kubyambara ku maboko, kuko byose bigamije kwirimbisha no gusa neza.

Umusore witwa Makanika ukora akazi ko gukora ibinyabiziga byapfuye mu igaraji imwe iri mu Mujyi wa Kigali aragira ati “Njye rwose wenda sinsobanukiwe imirimbo y’abakobwa cyane, ariko mba mbona uwambaye agasheni ku kuguru aberewe nk’uko yakwambara amaherena. Mbona ko aba ashaka kuberwa nyine.”

Naho umwe mu bakobwa usanzwe yambara iyi miringa we avuga ko byose ari imyumvire abantu biha, kuko we abifata nko kwambara ngo wirimbishe.

Ati “Nk’uko wakwambara shenete mu ijosi cyangwa ibikomo ku maboko, ni na ko wabyambara ku maguru. Byose biterwa n’imyumvire ufite. Gusa njye mbyambara nk’uko nambara amaherena kugira ngo nse neza, kandi ndusheho kuberwa.”

Urubuga rwa www.quora.com, rugaragaza ko inkomoko yo kwambara imiringa ku maguru ari mu Buhinde, aho Abahindekazi bambara imikufi cyangwa imiringa ku kuguru kugira ngo biyongerere ubwiza. Bagaragaza kandi ko no muri Afurika hari abafite uwo muco, nk’Abamasayi bambara ibyo bikomo.

Bakomeza bavuga ko hari bimwe mu bihugu by’i Burayi bafata iyi myambarire nk’ikimenyetso cy’ubutinganyi, naho mu Bushinwa imiringa yo ku maguru ikaba yarambikwaga abana mu rwego rwo kubarinda amadayimoni.

Bagaragaza ko imyumvire y’uburaya ku bambara imikufi ku maguru, yaba yaraturutse mu Misiri . aho uyambaye bamuha ishusho y’inzererezi cyangwa indaya.