Print

Bizimana Jérémie umuririmbyi ukomeye unashinzwe gutegura no kumenyekanisha ibikorwa bwa Korali Christus Regnat yakoze ubukwe na Fanny[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 12 August 2019 Yasuwe: 4530

“Nimushimire uhoraho kuko agwa neza n’urukundo rwe rugahoraho iteka (Zaburi 107,1)”. Niyo magambo Bizimana na Uwitonze bifashishije batumira inshuti n’abavandimwe mu bukwe bwabo, bwabaye kuri iki cyumweru tariki 10 Kanama 2019.

Gusaba no gukwa byabereye kuri Hotel Le Printemps ku Kimiroko, umuhango wabaye saa tatu za mugitondo.

Gusezerana imbere y’Imana byabereye kuri Chapelle y’Abayezuwiti iherereye ku Kimironko, umuhango wabaye saa munani z’amanywa.








Comments

mazina 12 August 2019

Bazabyare Hungu na Kobwa.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.