Print

Mu bizagenderwaho bahitamo abantu bazemererwa kwitabira irushanwa rya Miss cyangwa Mister w’Uburundi ntiharimo Mukorogo,Kwitoboza amatwi n’amafoto y’Urukozasoni

Yanditwe na: Martin Munezero 12 August 2019 Yasuwe: 3269

1 .Kuba ufite uburebure bwa 1m 65 no hejuru yabwo

2 .Kuba ufite hagati y’imyaka 16 na 24;

3 .Kuba udafite ibyo wisize ku mubiri k bigaragara cyangwa se ngo ube waritoboye ku mubiri birengeje urugero

4 .kuba utanywa inzoga cyangwa itabi

5 .Kuba utarigeze kwifotoza ifoto zikwerekana igice cy’ubwambure bwawe cyangwa zerekana ubwambure bwawe bwose;

Ibi byagonze abenshi mu bari bateganya kwiyamamariza uyu mwanya kuko uzaryitabira wese agomba gutanga acount ze ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kureba amafoto yagiye akoresha kuri zo ikindi nuko uruhu rw’umubiri wa buri muntu rugomba gupimwa mu rwego rwo kureba ko atakoresheje mukorogo .

Gusa ibi byababaje benshi kuko ngo ukwisiga mukorogo ni umuco wa benshi mu bakobwa bo muri iki gihugu akenshi baba bakeneye ubwiza burenze ubwo bavukanye.