Print

Frank Lampard yasubije Jose Mourinho wibasiye abakinnyi be nyuma yo kunyagirwa na Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 August 2019 Yasuwe: 4687

Mourinho wagizwe umusesenguzi wa Sky Sports,yavuze ko Lampard yabanje mu kibuga abakinnyi b’abaswa ndetse batigeze bakora ibisabwa kugira ngo batsinde uyu mukino baraye bandagajwemo n’urubyiruko rwa Ole.

Yagize ati “Chelsea yari yoroshye cyane,idakanganye mu bwugarizi,nta guhangana kudasanzwe yari ifite,basigaga ibyuho byinshi mu kibuga.Ntibigeze bagaragaza imbaraga mu kuzibira.Niba Kante yakinnye iminota 30 cyangwa 35 yari gushobora gutangira umukino.Niba yamara isaha imwe n’abiri yayamara.

Marcos Alonso yari ku ntebe we na Kante na Giroud.Kuza Old Trafford nubwo iyi Manchester United itari ikanganye, ariko ni Manchester United.Abakinnyi bafite ubunararibonye bari bakenewe kuri uyu mukino.urebye uko Mason Mount na Tammy Abraham bakinnye,hari hakenewe abakinnyi bakuze.”

Lampard akimara kubwirwa aya magambo yavuzwe na Jose Mourinho wahoze amutoza yahise amusubiza ko ikipe yakinishije yari ikwiriye gusa yaburaga abakinnyi benshi.

Yagize ati “Ntabwo ngomba guha umwanya ibyavuzwe na runaka gusa icyo navuga nuko ikipe twahisemo twari tuyizeye.Ntabwo nari gukura abantu mu bitaro baba bafite ubunararibonye cyangwa ntabwo bafite.Abakinnyi twakinishije n’abari ku ntebe y’abasimbura nibo twari dufite.Twakoze amakosa 4 yavuyemo ibitego kandi tugomba kubyakira.”