Mourinho wabuze akazi akaba ari gusesengura imikino,yaraye avuze ko amakipe abona yatwara shampiyona ari Man City, Tottenham, Liverpool na Man City B.
Yagize ati “Amakipe yatwara igikombe ni 4. Man City, Tottenham, Liverpool na Man City B.Ubwo narebaga ku ntebe y’abasimbura ya Manchester City,nabonye ko abakinnyi batabanje mu kibuga nabo bakomeye ku buryo batwara igikombe.
Mourinho yavuze ko ariko umupira w’amaguru utungurana hari igihe Arsenal, Chelsea cyangwa United zishobora gukora ibyo benshi badatekereza zikigaranzura ibi bigugu.
Mourinho abajijwe ku bakinnyi Arsenal yaguze muri uyu mwaka w’imikino,yavuze ko rutahizamu Nicolas Pepe ashobora kuzahombera ikipe ya Arsenal kuko akeneye igihe kirekire kugira ngo amenyere.
Mourinho yavuze ko yafashe umwanya yitegereza Pepe abona ko ari umukinnyi w’umuhanga ariko ashobora kuzabura umwanya uhagije wo kumenyera shampiyona.