Print

Inyeshyamba za Al Shabaab zongeye kurasa ku ngabo z’Abarundi ziri mu butumwa bwa AMISOM

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 August 2019 Yasuwe: 1923

Ahagana saa sita z’ijoro rishyira ku cyumweru, abarwanyi ba al-Shabab bateye ku birindiro binyuranye by’ingabo za Amisom nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Somali Memo kibogamiye kuri al-Shabab.

Kugeza ubu ingabo z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika zagiye kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM) ntacyo ziravuga kuri ibi bitero.

Ibi bitero byabaye mu duce twa Arba’ow na Barawe n’ahitwa Arba hari ahanini ingabo z’u Burundi ziri muri AMISOM.

Abatuye utu duce bahamya ko bumvise urusaku rw’amasasu no guhangana gukomeye hagati y’impande zombi.

Imibare y’abaguye cyangwa abakomereye muri iyi mirwano n’ibitero byabereye ahantu hatadukanye ntiramenyekana.

Mu mpera y’ukwezi gushize kwa karindwi, abarwanyi ba Al-Shabab bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Amisom mu gace ka Bal’ad, igitero cyahitanye abasirikare batandatu b’Abarundi.

U Burundi ni igihugu cya kabiri - inyuma ya Uganda - gifite abasirikare benshi mu ngabo za AMISOM, barenga 5,000.AMISOM ifite ubutumwa bwo kugarura amahoro buzarangira mu 2021.

Inkuru ya BBC


Comments

habimana 12 August 2019

Manawe fasha abavandimwe bacu


gatare 12 August 2019

Iyi mitwe y’Abaslamu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,etc...Yose ivuga ko "irwanira Imana".Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu barwana (Zaburi 5:6).Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26:52 havuga.Hazarokoka gusa abantu bumvira Imana bazatura muli Paradizo iri hafi.