Print

PSG yaciye ibya mirenge FC Barcelona yifuza bikomeye Neymar Jr watangiye gutukwa n’abafana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 August 2019 Yasuwe: 3395

PSG yifuza kurekura Neymar Jr ariko mu yindi kipe itari FC Barcelona ariyo mpamvu yayiciye ibya mirenge kugira ngo imubahe Barca ihita ikuramo akarenge.

Ikinyamakuru Diario Sport cyavuze ko PSG yabwiye FC Barcelona ko ishaka abakinnyi 3 bayo bakomeye itatangaje n’amamiliyoni menshi yo kubongeraho kugira ngo barekure uyu Neymar Jr nawe utifuza kuguma I Paris.

Neymar Jr aracyavugana cyane na FC Barcelona ndetse ntabwo yifuza kujya muri Real Madrid imushaka ndetse ngo ibiganiro bishobora kurangira vuba.

Abafana ba PSG baraye bagaragaje ko batagikeneye uyu rutahizamu w’umunya Brazil ndetse mu mukino wahuje iyi kipe na Nimes muri shampiyona ya Ligue 1 mu mpera z’icyumweru gishize,bazanye ibyapa binini byanditseho ibitutsi bitandukanye biteye isoni abandi bamuririmbira indirimbo zo kumutuka.

Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi yavuze ko bifuza kugurisha Neymar ariko ku giciro cyiza cyane ndetse ngo bategereje ikipe ifite gahunda.

Nubwo Barcelona bivugwa ko yacitse intege zo gukomeza kwiruka kuri Neymar Jr kubera ibyo PSG iri kuyisaba.

Neymar Jr yakiniye FC Barcelona kuva mu mwaka wa 2013 kugeza 2017,ayihesha ibikombe 2 bya La Liga na Champions League.




Abafana ba PSG batutse Neymar Jr ushaka gusubira muri FC Barcelona