Print

Uganda: Umusirikare yatawe muri yombi nyuma yo gukubita umugore utwite akamugira intere amuziza ko yanze ko batera akabariro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 August 2019 Yasuwe: 2819

Awino w’imyaka 18 ukomoka mu mudugudu witwa Abongo-Okere yavuze ko uyu musirikare yamukubise birenze urugero nyuma yo kumusaba ko baryamana akabyanga.

Uyu mugore urwariye mu bitaro byitwa Apac yavuze ko Omoding asanzwe arinda umutekano ku kigo cyitwa Hillside Investment Ltd,gitunganya ibikomoka ku bihwagari.

Nkuko Chimpreports ibitangaza,Awino utwite inda y’amezi 5 yavuze ko Omoding yamubwiye ko aramurasa natubahiriza amategeko ye.

Yagize ati “Umusirikare yarankubise kugeza ubwo ntari ngishobora kurira.Yahise ahunga ubwo yari yumvise abantu bari baje mu rugo.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda Brig Gen Richard Karemire yatangarije kuri Twitter ye ko uyu musirikare yafashwe ndetse azahanwa nkuko amategeko abiteganya.


Comments

gatare 12 August 2019

Abasirikare benshi bo ku isi bagira Indiscipline,cyanecyane ku bijyanye na sex.Yaba mu ntambara cyangwa mu gihe cy’amahoro.Urugero,igihe abasirikare ba Tanzania babohoraga Uganda muli 1979-1980,basize babyaye abana ibihumbi n’ibihumbi muli Uganda.Mu myaka ya 1998-2000,Abasirikare ba Uganda bali I Kisangani bahabyaye abana batabarika.Abasirikare ba UN ku isi yose,urugero muli DRC,bafata abakobwa n’abagore ku ngufu,cyangwa bakabahonga.Ni nako byagenze igihe bari mu Rwanda (1993-1994).Gusa sibo bonyine basambana ku isi.Bikorwa na millions and millions.Kuba ari icyaha kizarimbuza abantu nyamwinshi ku munsi wa nyuma,ntacyo bibwiye abantu.Ikibazo nuko ubusambanyi butera ibibazo byinshi ku isi: Kurwana,Gufungwa,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Mwumvise ejobundi Billionaire wo muli Amerika wiyahuye muli gereza,kubera abakobwa n’abagore bamushinjaga ubushurashuzi (adultery).Nkuko bible ivuga,iyi si ifite ibibazo kubera ko yuzuye abanyabyaha: Abasambana,abajura,abarwana,abicana,abarya ruswa,abarenganya abandi,etc…