Print

Tanasha umukunzi w’Imena wa Diamond yateje imvururu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira hanze ifoto yambaye ubusa agaragaza inda atwite y’imvutsi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 12 August 2019 Yasuwe: 10075

Mu kwezi gushize uyu mukobwa aherutse gutangaza ko byabanje kumugora kwakira ko atitwe kuko byabaye bisa n’bimutunguye, gusa ngo na none ntiyagombaga gukomeza kubihisha ari nayo mpamvu we na Diamond bahisemo kubitangaza.

Mu gihe abura ukwezi kumwe gusa ngo yibaruke imfura ye na Diamond, Tanasha yatunguye abantu ashyira ifoto igaragaza imiterere y’inda ye yambaye ubusa, ni ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Iyi foto kuyishyira kuri Instagram bisa nk’aho ari ibintu we Diamond bari bateguye, kuko yaherekejwe n’amagambo ashimira Diamond ku bantu yamwoherereje kumusura iwe mu rugo ndetse ko ari nabo batumye iyo ifoto ifotorwa.

Iyi foto ikaba itavuzweho rumwe na bose aho bamwe bavuga ko bitari bikwiye, ni mu gihe abandi bamushimiye ndetse bakamwifuriza kubyara neza.

Uyu mwana ugiye kuvuka azaba ari uwa mbere Tanasha abyaye, mu gihe azaba ari uwa kane ku ruhande rw’abana ba Diamond bazwi, nyuma y’abana babiri yabyaranye na Zari Hassan ndetse n’undi umwe yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto.

Mu minsi ishize Diamond yatangaje ko hari umwana w’umukobwa afite ariko ataracaho iryera.


Comments

mazina 12 August 2019

Ese mwabonye ukuntu abagore n’abakobwa basigaye barushanwa kwambara ubusa berekana inda batwite?Ngo ni ibigezweho da!! Ibi byerekana ya minsi y’imperuka ivugwa muli bible.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.