Print

Ambasade ya Amerika mu Rwanda ishobora kuzana abakinnyi bakomeye ku isi n’abahanzi barimo Jay-Z na Beyonce i Kigali mu nyubako ya Kigali Arena

Yanditwe na: Martin Munezero 12 August 2019 Yasuwe: 4534

Kuwa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2019 ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatashye ku mugaragaro inyubako y’akataraboneka ‘Kigali Arena’ yubatse i Remera mu mujyi wa Kigali, ikaba yarubatswe mu mezi atandatu gusa, ataha iyi nyubako yavuze ko urubyiruko rukwiye gukoresha iyi nyubako mu guhindura u Rwanda igihangage.

Ambasade ya Amerika mu Rwanda yanditse ku rukuta rwabo rwa Facebook, ibanza gushimira u Rwanda ku bw’iyi nyubako ya Kigali Arena, nyuma yo kubashimira babajije abanyarwanda ibyamamare bifuza ko yabazanira kuyitaramiramo hagati y’abakinnyi n’abahanzi bo muri Amerika.

“Ni byiza kuzuza inyubako nziza nka Kigali Arena, ni abahe bakinnyi cyangwa abahanzi bo muri Amerika mwifuza kureba bakinira cyangwa bataramira muri Kigali Arena?” Niko banditse.

Benshi mu bakurikira iyi Ambasade ku rukuta rwayo rwa Facebook bahituye gusubiza bavuga amazina y’abahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Amerika ndetse n’abakinnyi b’umukino wa Basketball bashaka ko baza gutaramira i Kigali muri iyi nyubako ya Arena.

Inkwakuzi ntizazuyaje batangira gusaba ko hazaza amakipe akomeye y’umukino wa Basketball muri Amerika.

Nta makuru ahamye ahari y’igihe iyi Ambasade iteganyiriza kuba yazana ibi byamamare cyangwa n’amazina y’abashobora kuzaza icyakora iki kibazo babajije abanyarwanda cyabaye nk’ikimenyetso cy’uko bishoboka.