Print

Humble Jizzo yeseraniye imbere y’amategeko n’umukunzi we muri Amerika[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 August 2019 Yasuwe: 2253

Aha bakaba barahakoreye ubukwe cyane ko bahasezeraniye imbere y’amategeko banakira inshuti n’abavandimwe b’umugore we mu mugoroba wo gusangira.

Tariki 22 Nyakanga 2019 nibwo Manzi James [Humble Jizzo], umugore we Andy Blauman n’umukobwa wabo Ariella, bafashe rutemikirere berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyo gihe Humblle Jizzo yatangarije Inyarwanda ko muri gahunda zari zimujyanye harimo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore we no kwereka ibirori abatarabashije kwitabira ubukwe bwabo mu Rwanda.

Nyuma Inyarwanda yaje kubona amakuru ko aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 03 Kanama 2019 mu mpera z’iki cyumweru ni nabwo bahuye n’inshuti z’umuryango wa Amy Blauman umugore wa Humble Jizzo barasangira.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Kanama 2019, Humble Jizzo n’umuryango we bageze mu Rwanda nyuma y’iminsi 20 bari muri Amerika.

Icyakora iki gihe nta mafoto ayo ariyo yose yari yigeze ajya hanze y’ibi birori, icyakora Inyarwanda twabashije kubona amafoto y’ibyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko twabibijeje rero tukaba tugiye kubereka uko ibi birori byari bimeze.

Mu mwaka ushize Humble Jizzo yarasabye anakwa umukunzi we mu birori byabereye mu Karere ka Rubavu mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Humble Jizzo n’umugore we baherukaga muri Amerika muri Werurwe uyu mwaka.


Comments

Joe 14 August 2019

Ntubona se umusore ucanye ku maso mu gihe abandi bari mu mandazi? Ubu nyine yambutse yageze USA.