Print

Katy Perry arashinjwa kwambika ubusa umusore ku ngufu yerekana igitsina cye mu birori

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 August 2019 Yasuwe: 2808

Josh Kloss yavuze ko ubwo yarimo asangira inzoga na Katy Perry n’inshuti ze zari nyinshi,uyu muhanzikazi yamuhobeye,arangije amukuramo ipantaro ku ngufu yerekana ku karubanda igitsina cye.

Yagize ati “Tumaze guhura,twarahoberanye akomeza kumfata.Ubwo nari mpindukiye nshaka kwerekana inshuti yanjye,yakuruye ipantaro ya Adidas nari nambaye n’umwenda w’imbere wanjye,yereka inshuti ze zose igitsina cyanjye.Muriyumvisha ikimwaro gikomeye nahuye nacyo?.

Josh yavuze ko iki gikorwa kigayitse Katy Perry yakimukoreye kuwa 14 Nyakanga 2012 ubwo bari mu kirori cy’inshuti ye muri California,nyuma y’amezi 7 uyu muhanzikazi atandukanye n’uwari umugabo we Russell Brand.

Josh yavuze ko yatangaje aya makuru kubera ko abagabo bakomeje gushinjwa ko bakoresha imbaraga zabo mu guhohotera abagore nyamara ngo n’abagore bafite imbaraga basigaye barataye umuco.

Umwe mu bahoze ari abakozi ba Katy Perry wari muri iki kirori Josh avuga ko aricyo yahohotewemo witwa Johnny Wujek w’imyaka 40 yamagnye ibi birego avuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Yagize ati “Sindemera ko ukomeza kubeshyera inshuti yanjye gutyo.Ibyo n’ibinyoma.Ntabwo Katy Perry yakora ikintu kigayitse gutyo.Tuzi ukuntu wari waramusariye kuva mwakorana video.”

Josh yahise amusubiza ati “Hari abantu benshi cyane,ubanze ubabaze mbere yo kuntuka.Ntabwo bazakubeshya.”

Josh watangarije aya makuru kuri Instagram nyuma y’imyaka 7 ibi bibaye yavuze ko yagerageje kuganira na Perry kuri iki kibazo ariko ngo afunga umutwe.

Josh abajijwe impamvu yahisemo kubitangaza muri 2019 ari uko ibi yakorewe byanze kumuvamo ndetse abwira abamuhataga ibibazo ko nabo bibabayeho bamwumva.

Katy Perry niwe mugore wa mbere w’icyamamare ushijwe guhohotera umugabo ku byerekeye ibitsina nyuma yo kwaduka kw’inkubiri yitwa Me Too aho abagore batanga ubuhamya mu mafilimi no ku ma TV bavuga uko bahohotewe ndetse basambanywa ku ngufu n’abagabo biganjemo ibyamamare bitandukanye ndetse n’abakoresha babo.