Muri utu tubyuniro ngo nta mugabo uzajya ukandagiramo , hazidagadurira abagore n’abakobwa gusa. Yewe n’abavanga umuziki (DJ) n’abashyushyarugamba(MC) bazajya baba ari abakobwa cyangwa abagore .
Ibi bije nyuma yaho umuryango Plan International washyize Nairobi ku mwanya wa gatandatu mu mijyi 22 ku Isi aho abagore bafite ibyago byinshi byo guhohoterwa bishingiye ku gitsina aho baba basohokeye.
Ishyirahamwe ry’abagore bo mu Nteko ya Kenya ryatangaje ko ryabaruye impfu 50 z’abagore Bagiye bapfa kubera impamvu z’utubari .Mu duce tumwe na tumwe tw’i Nairobi, bagiye kujya bakodesha ingo zisanzwe maze abagore bagenzi babo bidagadure ijoro ryose.
Gusa hari bamwe bavugako ibi bizakurura ubutinganyi cyane ngo kuko nubwo habagaho urugomo mu tubyiniro turimo abagabo n’abagore nta mutinganyi wari kuhabona none ngo byashoboka ko abagore nibajya bamara gusinda bajya batingana bigafata indi ntera.