Print

Nigeria: Umupasiteri n’umugore we babyaye impanga nyuma y’imyaka 25 bari bamaze basenga basaba umwana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 August 2019 Yasuwe: 2035

Rev. Yunusa n’umugore we bashyingiranywe mu mwaka wa 1994,baje guhura n’ibyago bikomeye babura umwana gusa ntibacika intege bakomeza gusenga cyane none amasengesho yabo yasubijwe nyuma y’ imyaka 25 babyara abana b’impanga b’abahungu.

Umwe mu bantu baziranye n’uyu mupasiteri wiyise Jerry D kuri Facebook,yavuze ko aba bombi bibarutse abana b’abahungu b’impanga kuwa 25 Nyakanga uyu mwaka.

Benshi mu bamenye iyi nkuru,bishimiye ukwihangana k’uyu muryango ndetse bavuga ko Imana yasubije amasengesho yabo nyuma y’imyaka 25 bategereje.

Umugore w’uyu mupasiteri yabyaye neza nta kibazo agize ndetse imiryango yabo n’inshuti zabo zabakoreshereje ibirori.