Abana ba perezida Buhari barimo uwitwa Yusuf, Hanan na Amina bafotowe bari kwambika se imyambaro mu ijoro ryakeye ubwo bari mu rugo rwabo ruherere ahitwa Daura muri Katsina.
Abanya Nigeria benshi babinyujije ku mbuga zabo za Twitter bishimiye umubano wa perezida wabo n’abana be bivugwa ko ukomeye cyane.
Muhammadu Buhari wakuye ipeti rya general major mu gisirikare cya Nigeria mbere y’uko agisezeramo aherutse gutorerwa manda ya kabiri yo kuyobora igihugu cya Nigeria.