Print

Umukobwa wahoze akina filimi z’urukozasoni yateje impaka ndende hirya no hino kubera amafaranga y’urusenda yavuze ko yakuyemo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 August 2019 Yasuwe: 5248

Uyu mukobwa w’imyaka 26 ukomoka muri Liban ariko akaba afite ubwenegihugu bwa USA,yavuze ko atakoreye amamiliyoni menshi mu mwuga wo gukina filimi z’urukozasoni nkuko benshi babikeka ahubwo ngo yakoreye ibihumbi 12,000 by’amadolari gusa mu mezi 3 yamaze akora aka kazi.

Mia yavuze ko umwuga wo gukina filimi z’urukozasoni wamugize icyamamare cyane ariko utigeze umugira umumiliyoneri nkuko benshi babikeka cyane ko ngo muri iki gihe yamaze azikina yinjije ibihumbi 12 USD gusa.

Mia Khalifa waje ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abakinnyi ba filimi z’urukozasoni barebwe cyane muri 2018,yavuze ko kuva yahagarika kuzikina yabuze akazi keza yifuza nubwo ubu asigaye ari umunyamakuru w’imikino.

Uyu mukobwa yatangarije abanyamakuru ko nubwo atinjiye akayabo muri uyu mwuga,ariko yishimira ko na nyuma y’umwaka ahagaritse agikunzwe na benshi ndetse bamwe baziko akiri mu kazi.

Nyuma yo gutangaza ibi,abantu benshi cyane bamwise umunyabinyoma ndetse ko aya mafaranga yayinjiza mu ijoro rimwe igihe cyose yaba yemeye kuryamana n’abagabo b’abakire.

Mu minsi ishize Mia aherutse gutangaza ko agiye kurushinga nyuma yo kwerekana umukunzi we Robert Sandberg amuteruye ari kumwambika impeta bituma benshi bacika ururondogoro bavuga ko bitangaje ukuntu babuze abagabo n’abagore kandi badasambana mu gihe we wakinnye filimi z’urukozasoni zirenga amagana n’abagabo batandukanye yamubonye.