Print

Rwanda Day yagombaga kubera mu Budage yasubitswe bitunguranye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 August 2019 Yasuwe: 4919

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13 Kanama 2019,nibwo iyi minisiteri ibinyujije kuri Twitter yayo yatangarije abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko iyi Rwanda Day yagombaga kubera mu Budage yimuwe.

Bagize bati “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane iramenyesha Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko Rwanda Day, yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2019, yasubitswe kubera impamvu zitunguranye.”

Rwanda Day yagombaga kubera mu mujyi wa Bonn,uherereye mu Burengerazuba bw’u Budage.Byari byitezwe ko iyi Rwanda Day izitabirwa n’abantu bagera ku 1200.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yavuze ko itariki Rwnda Day yimuriweho izatangazwa mu minsi iri imbere ndetse yisegura ku bo iki cyemezo kibangamira.

Rwanda Day isubitswe nyuma y’umunsi umwe hasubitswe umuhango wo gusinya imihigo wagombaga kuba kuri uyu 13 Kanama 2019.

Rwanda Day iheruka yabaye ku wa 10 Kamena 2017 ibera muri Flanders Expo, inzu mberabyombi yo mu Mujyi wa Ghent mu Bubiligi.

Rwanda Day n’munsi mwiza wahariwe Abanyarwanda baba hanze y’igihugu "Diaspora"aho bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo Perezida Kagame, bagatanga ibitekerezo n’ibyifuzo ku iterambere ry’igihugu cyabo.