Print

Papa wa Fresh Kid umuhanzi w’umwana muri Uganda agiye guhuza imbaraga na Diamond

Yanditwe na: Martin Munezero 14 August 2019 Yasuwe: 1253

Fresh Daddy se w’umuraperi Fresh Kid yatangaje ko agiye guhuza imbaraga agakorana indirimbo n’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania nyuma yuko bahuye bakaganira akumva inzira ndende yanyuzemo ndetse n’uburyo yayotse umuziki ari kumwe n’umwana we yibyariye ahamya ko ariwe akomoraho impano yo kuririmba.

Mu kiganiro na UG Blizz Fresh Daddy yavuze ko yahuye na Diamond ubwo yahakoreraga igitaramo ndetse banzura ko iyo ndirimbo azajya muri Tanzania bakarangiza umushinga wayo kuri ubu ngo igisigaye ni ukugenda bagakora akazi.

Ibi bibaye nyuma yuko umuhunguwe Fresh Kid atangiye uruhererekane rw’ibitaramo iburayi aho nawe azavayo agakomeza ibikorwa bye by’umuziki ngo ntakabuza bashobora gukorana nawe indirimbo.