Print

Umugore n’umugabo batawe muri yombi nyuma yo guterera akabariro hafi y’umuhanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 August 2019 Yasuwe: 4676

Imbere y’abantu batandukanye bakoreshaga uyu muhanda wo mu mujyi wa Hull,umugabo n’umugore bagaragaye bari gusambana bituma bamwe mu bagenzi bahamagara polisi iraza ibata muri yombi.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n’umushoferi wari hafi yabo, yagaragaje uyu mugore aryamye hasi yambaye ubusa uyu mugabo ari kumukorakora apfukamye.

Mu itangazo polisi yashyize hanze,yavuze ko uyu mugabo n’umugore batawe muri yombi kubera ko bishe amategeko bagakorera ibikorwa by’urukozasoni ku karubanda.

Rigira riti “Umugabo w’imyaka 49 n’umugore w’imyaka 22 bafunzwe bakekwaho kugaragaza imyitwarire idakwiriye ku karubanda nyuma y’ibyabereye hanze ya William Booth House mu mujyi wa Hull kuwa Gatandatu taliki ya 10 Kanama 2019.Barashinjwa gusambanira ku karubanda saa 5pm.Ubu barekuwe ariko bari gukorwaho iperereza.”



Comments

mazina 14 August 2019

Ntabwo ari aba bonyine.Hari n’abasambanira mu ndege no muli metro.Ubusambanyi bukorwa n’abantu millions and millions ku isi yose.Nicyo cyaha gikorwa n’abantu benshi kurusha ibindi byaha.Kuba Imana ibitubuza,ntacyo bibwiye abantu.Kuba kizababuza ubuzima bw’iteka muli paradizo,nabyo ntacyo bibabwiye.Kwishimisha akanya gato hanyuma ntuzabe muli paradizo kandi ntuzazuke ku munsi wa nyuma,ni ukugira ubwenge buke cyane.