Print

Mohamed Salah yasubije Pep Guardiola ku magambo aheruka kuvuga Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 August 2019 Yasuwe: 4080

Uyu rutahizamu yavuze ko uyu mutoza wa Manchester City yabeshye ko ndetse iri rushanwa rya UEFA Champions League riyoboye ayandi mu mupira w’amaguru.

Yagize ati “Sinzi neza niba koko Pep Guardiola yarabivuze,ariko ndakeka ko uwamuhitishamo igikombe yatwara yahitamo Champions League.Ni igitekerezo cyanjye,sinamuvuga ariko ni irushanwa buri wese aba ashaka kwegukana.Buri mukinnyi,umutoza ahorana inzoza zo kuyegukana.”

Mu minsi ishize Pep Guardiola yavuze ko gutwara Premier League bimurutira gutwara Champions League ndetse yifuza gutwara iya 3 yikurikiranya.

Yagize ati “Champions League ni imikino 7, ushobora kuyitwara ariko Premier League ukina umukino mu minsi itatu.”

Pep Guardiola utaratwara Champions League muri Manchester City,yanenzwe na benshi bavuze koi bi yatangaje yibeshye kuko nubwo ibi bikombe bitanganya amafaranga ariko Champions League ariyo ihesha icyubahiro n’ishema uyitwaye kurusha Premier League.


Salah yanyomoje Guardiola wavuze ko yifuza gutwara Premier League kurusha Champions League