Print

Minisitiri Busingye yaciwe ibihumbi 50 FRW by’amande na kamera yo ku muhanda kubera imodoka ye yari ifite umuvuduko ukabije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2019 Yasuwe: 4477

Uyu muyobozi yabwiye abamukurikira kuri Twitter ko imodoka ye yafashwe na camera yo ku muhanda ifite umuvuduko mwinshi,ahita yandikirwa amande,yemera ko yiteguye kuyatanga.

Busingye yabwiye abamukurikira kuri Twitter ko bakwiriye guhindura imyumvire kuko nubwo ari Minisitiri nawe akwiriye gucibwa amande igihe yishe amategeko ndetse ngo izi kamera ntizirobanura ngo zimenye umuyobozi n’utari we.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangajwe n’aya mande yaciwe Busingye aho umwe yavuze ati‘ubwo ntabwo bamenye ko uri Minisitiri’.

Hashize amezi 4 umujyi wa Kigali ushyize kamera ku muhanda zifasha mu guca amande umushoferi zifatiye mu ikosa.

Izo kamera zandika ikosa n’ amande iryo kosa rihanishwa zigahita zica amande uwo mushoferi nyiri imodoka akabona ubutumwa bugufi kuri telefone bumumenyesha ko yaciwe amande agahabwa n’ igihe ntarengwa cyo kuba yamaze kwishyura.

Minisitiri Busingye uvuga ko atari we wari utwaye imodoka ye ubwo yafatirwaga mu ikosa ry’ umuvuduko mwinshi agomba kwishyura aya mande y’ ibihumbi 50 bitarenze tariki 18 Kanama 2019.


Comments

gakuba 15 August 2019

Ziriya caméra nizo zizakemura ikibazo cyumuvuduko gusa haraho biba ali ngombwa kubera impamvu, aliko, abandi bumvaga zarashyiriwe abafite speed gvnor gusa kobo bitabareba hamwe, nabazicomora akabo kashobotse ahubwo zijye hose