Print

Frank Lampard yatangaje abakinnyi 4 bamukoze ku mutima mu mukino wa Super Cup yatsinzwemo na Liverpool

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2019 Yasuwe: 5381

Muri uyu mukino amakipe yombi yanganyijemo ibitego 2-2 mu minota 120 ariko Liverpool igira amahirwe itsindira kuri penaliti 5-4,Lampard yatangaje ko abakinnyi be bose bakinnye neza ariko Babura amahirwe.

Yagize ati “Nta kindi mfite uretse icyubahiro natewe n’abakinnyi banjye bakinnye neza,n’icyizere.Wari umukino ukomeye twahuyemo na Liverpool ikomeye ndetse yabonye umwanya uhagije wo kwitegura muri weekend.Rimwe na rimwe umuntu akenera amahirwe mu mupira w’amaguru.

Mason Mount na Tammy Abraham badufashije cyane nyuma yo kwinjira mu kibuga gusa bagize amahirwe make ntibatsinda igitego.Tammy akwiriye kudacika intege kuko guhusha penaliti biri mu bituma umuntu aba umukinnyi ukomeye.Abantu benshi bavuze ku bakinnyi bakiri bato ariko reka tuvuge ku kazi N’golo Kante na Jorginho bakoze,gusa navuga n’abandi bake.”

Frankie yavuze ko mbere y’uko haba ikiruhuko mpuzamahanga Chelsea ifite imikino 3 ndetse ngo bagiye kugerageza kuyitsinda yose.



Lampard yashimye uko abakinnyi be bitwaye imbere ya Liverpool