Print

Zidane yongeye kwatsa umuriro kuri Perez amusaba kugura umukinnyi wo muri Liverpool

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2019 Yasuwe: 4486

Zidane ukunda cyane Sadio Mane yabwiye perezida wa Real Madrid ko yifuza Sadio Mane vuba ndetse batanga amafaranga Liverpool yose ishaka bakamubona.

Mane w’imyaka 27 waraye atsindiye Liverpool ibitego 2 mu mukino wa Super Cup yatsinzemo Chelsea kuri penaliti 5-4,Zidane amubonamo ubushobozi bwo gusimbura Cristiano Ronaldo.

Bivugwa ko Zidane yashatse Mane kuva shampiyona irangiye ariko Liverpool isaba amafaranga menshi cyane Real Madrid itabashije kubona.

Liverpool itarigeze ijya ku isoko ryo kugura abakinnyi uyu mwaka,ntishaka kugira umukinnyi wayo itakaza hagati ya Mane,Roberto Firmino na Mo Salah.



Zidane yasabye Perez gushaka uko yagura Sadio Mane