Print

Joe Mwangi yahishuye akayabo perezida Kagame yahembye Wendy Waeni yari ahagarariye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2019 Yasuwe: 7023

Mu kiganiro Joe Mwangi yahaye ikinyamakuru Ebru TV mu kiganiro cyitwa Chipukeezy show cyabaye kuwa mbere nijoro,yavuze ko ibyo ashinjwa ko yajyanye na Wendy Waeni mu bihugu birimo Ubudage n’Ubushinwa akanyereza amafaranga yakoreye ari ibinyoma,kuko ngo urugendo yakoranye n’uyu mwana w’umukobwa ari urwo mu Rwanda perezida Kagame yabahayemo ibihumbi 500 by’amashilingi asaga ibihumbi 5,000 USD.

Yagize ati “Nibyo iyi ni pasiporo yanjye yakwereka buri kimwe.Bavuze ko najyanye na Waeni hirya no hino ku isi.Najyanye nawe mu Rwanda gusa.Reka mvugishe ukuri,perezida Kagame yahaye Mama Wendy ibihumbi 500 by’amashilingi,njye nka manager mama we ampa amashilingi ibihumbi 100.

Mu minsi ishize,Waeni yabwiye Citizen TV ko uyu mugabo Mwangi wahoze ari manager we yakoreshaga impano ye akamwiba ndetse ngo ntacyo yagezeho mu ngendo yakoreye mu Rwanda,Ubudage n’Ubushinwa,kuko akibana mu nzu y’icyumba kimwe na mama we ahitwa Huruma aho nyina acuruza bombo.

Yagize ati "Nakinnye hirya no hino ku isi ariko ndacyaba Huruma kubera Joe Mwangi.Nakiniye mu Rwanda,Ubudage n’Ubushinwa ariko nta n’igiceri ndabona.Mama ari mu bukene bukabije,acuruza bombo.Tubana mu nzu y’icyumba kimwe.Abantu birirwa bantuka ngo nkunda gushyira ku mbuga nkoranyambaga ibintu bibi kandi atari njye ari Mwangi uzicunga."

Kuwa 9 Nzeri 2016, ni bwo Wendy wamaze kuba icyamamare kubera imikino ngororamubiri, yakiriwe na perezida Paul Kagame.





Perezida Kagame yahaye Wendy Waeni amadolari ibihumbi 5000 USD