Print

Umwana yishwe n’ingona yamukuye mu bwato yarimo we n’abavandimwe be

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2019 Yasuwe: 3865

Aba bana bari kumwe n’ababyeyi babo hafi yo muri uyu mugezi ubamo ingona,bagiye mu bwato ari 3,birangira ingona ibateye itwara uyu muhungu w’imyaka 10 iramwica isigaza umutwe n’amaguru washatswe na se umubyara.

Uyu mwana yari yicaye inyuma mu bwato ubwo iyi ngona yamuteraga iramutwara,bituma se amushaka ijoro ryose,aza kuvumbura umutwe we n’amaguru abifashijwemo n’umurobyi.

Iyi ngona yariye uyu mwana iba kuri iki kirwa cy’amazi y’umunyu cya Balabac, niyo ngona nini kurusha izindi ku isi isigaye,kuko ireshya na metero 6 ndetse ipima ibiro bisaga 1000.

Mu myaka ishize,abaturage batuye kuri iki kirwa bishwe n’iyi ngona ku bwinshi nkuko byatangajwe n’umwe mu bayobozi baho Jovic Pabello wavuze ko nta mwaka urashira ingona itishe abantu.


Comments

mazina 16 August 2019

INGONA zica abantu barenga 2000 buri mwaka.Ni inyamaswa mbi cyane.Mwumvise icyo zakoreye abantu kuli Nyabarongo umwaka ushize.Gusa nk’abakristu,tujye twemera ibyo bible ivuga yuko mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,inyamaswa zose zizabana mu mahoro n’abantu nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.It is a matter of time.Aho kubipinga cyangwa gushidikanya,Imana idusaba kuyishaka dushyizeho umwete,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa,niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo.


oo 15 August 2019

Yihangane, nari ngiye kuvuga NGO baba bajyahe nibuka ko najye njyanjya Tanganyika Kandi haba Gustave. Kandi niyo nini ku isi kuko ifite m 9 z’uburebure