Print

Umugore n’umugabo bakoze ubukwe bambaye imyenda yo kogana baciye ibintu kubera imiterere y’umutsima bagombaga kurya mu bukwe bwabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2019 Yasuwe: 8620

Umwe mu batashye ubu bukwe wiyise SuperterraneanAlien yabwiye ikinyamakuru Reddit ko uyu mugabo n’umugore bakoze agashya bambikana impeta bambaye imyenda yo kogana ndetse umutsima wo kurya mu bukwe ukorwa mu ishusho y’igitsina hejuru.

Mu mafoto 3 yafotoye mu bukwe,uyu muntu yerekanye iya mbere aba bageni bambaye bidasanzwe aho umugabo yari yambaye ikariso gusa mu gihe umugore we yari yambaye bikini.

Ifoyo ya kabiri yagaragaje umugore ateruye uyu mutsima utangaje wari ukozwe nk’isanzwe hanyuma hejuru bashyiraho ishusho y’igitsina gifashwe n’umuntu.
Ifoto ya 3 yagaragaje uyu mugore afashe iyi gato yari yanditseho ngo “To Have and to Hold.”

Benshi mu bagize icyo batangaza kuri iyi nkuru,bamaganye cyane ubu bukwe ndetse batutse bikomeye ababukoze.


Comments

uzayisenga variance 16 August 2019

Mega we birarenze pe